

Ibitabo bisohotse vuba
Ibitabo bishya byo gusoma
Kugira ngo abana n'urubyiruko bakunde gusoma kurushaho, Bakame Editions yasohoye ibitabo byo gusoma bigenewe buri cyiciro mu mashuri abanza. Buri cyiciro kigira ibitabo 4 bitandukanye.
Gusoma biranezeza, byongera ubuhanga n’ubushakashatsi, bigatuma umuntu yiyubaka agashimangira ubumenyi mu rurimi rwe gakondo no mu ndimi z’amahanga. Niyo mpamvu abanyeshuri by’umwihariko bakwiye gushishikarira kumenya gusoma, bakabyishimira, bakabikurana bakabigira umuco.
Bana dusome
|
Umwaka wa 1 |
Umwaka wa 2 |
|
Umwaka wa 3 |
Umwaka wa 4 |
|
Umwaka wa 5 |
Umwaka wa 6
|

Imvugo idasanzwe
Umwanditsi: Ibrahima Ndiaye
Uwashushanyije: Capucine Mazille
Kigali, 2011, paji 28, FRW 3000
ISBN 978-3-9523643-3-8
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda
Amapfa yarateye inyamaswa zirasonza, zigira ubwoba ko zizicwa n’inzara. Zifata icyemezo cyo kujya gushakisha ibyo kurya. Mu nzira zahuye n’ingorane nyinshi ariko kubera ubufatanye zishobora kugera ku ntego zari ziyemeje.