


Ikinyarwanda
Ikibonezamvugo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye
Uwasohoye Ikibonezamvugo : Bakame Editions
Abateguye inyandiko : Itsinda ry’abarimu bayobowe n’ubuyobozi bwa Bakame Editions
Uwashushanyije : Rupert Bazambaza
Iriburiro : Agnes Gyr-Ukunda
Kigali, 2010, Ikibonezamvugo gikozwe n’ amapaji 348, 50 y’inyuma ni imfashanyigisho. Ashobora kuvanwamo akerekwa abanyeshuri. Igifuniko kirakomeye, Format 200 x 240, ISBN 978-3-9523643-0-7
Igitabo cy'Ikibonezamvugo kigizwe n’imitwe cumi n’itanu. Buri mutwe ugizwe n'amasomo atandukanye. Buri somo riteguye neza. Ribanzirizwa n’igishushanyo nsanganyamatsiko kijyanye n’umwandiko umwarimu abazaho ibibazo kugira ngo abanyeshuri babashe kwivumburira isomo ubwabo. Iki kibonezamvugo gifite intego zikurikira:

Umutekano mu muhanda
Inyandiko yateguwe:
Bakame Editions
Uwashushanyije: Félix Seminega
Kigali, 2008, impapuro 40,
igiciro FRW 800.00
Imfashanyigisho mu Kinyarwanda
Ikinyarumuri umwana azambara kigatuma agaragara neza ku muhanda ni gishya. Kigenewe abana bo mu mashuri y’incuke n’abo mu mashuri abanza.
Iki gitabo kirigisha by’umwihariko abana n’urubyiruko amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda n’uko umuntu agomba kwitwara mu gihe yambukiranya cyangwa agenda ku muhanda habaye impanuka.
Ikinyarumuri: FRW 1'600.00