kinyarwanda       français       english

Ibibtabo biboneka

Amabaruwa y’urukundo
Yanditswe n’abantu banyuranye
Atunganywa n’Ubwanditsi bwa Bakame Editions
Kigali, 2008, impapuro 60, FRW 1000.00
Iki gitabo kigenewe urubyiruko.

Muri iki gihe abantu ntibagifata ikaramu n’urupapuro ngo bandikire abakunzi bababwira uko umutima umerewe n’aho ikibatsi cy’urukundo kibageze. Bihutira gukoresha ikoranabuhanga bohererezanya ubutumwa bwihuta bakoresheje telefoni zigendanwa cyangwa interineti.

Iki gitabo gikubiyemo amabaruwa y’urukundo yibutsa abantu ko bakwiye kongera kugira umuco wo kwandikirana kuko ibaruwa ni nziza ku bantu bakundanye. Ayo mabaruwa kandi ashobora kuba intandaro y’ubuhazi bw’imena.



Ibitabo bishya by’ikinyarwanda
Mu rwego rwo guha abana b’abanyarwanda ibitabo byiza byo kwigiramo gusoma no kwandika ikinyarwanda, Ubwanditsi bwa Bakame Editions bwabateguriye ibitabo bifite inyigisho zigizwe n’imyandiko ishingiye ku muco w’igihugu n’ubuzima busanzwe umunyeshuri ahura nabwo.
Imyandiko n’amashusho biri mu bitabo bizafasha umunyeshuri kugira amatsiko yo kumenya, bimutoze umuco wo gusoma akiri muto.
Igishya cy’ibi bitabo ni uko igitabo cyose cy’umunyeshuri gikubiye mu gitabo cy’umwarimu.


Ikinyarwanda 1
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 126
FRW 3000


Ikinyarwanda 1
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 218
FRW 5000


Ikinyarwanda 2
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 112
FRW 3000


Ikinyarwanda 2
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 182
FRW 5000


Ikinyarwanda 3
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 114
FRW 3000


Ikinyarwanda 3
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 186
FRW 5000


Ikinyarwanda 4
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 108
FRW 3000


Ikinyarwanda 4
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 168
FRW 5000


Ikinyarwanda 5
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 110
FRW 3000


Ikinyarwanda 5
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 160
FRW 5000


Ikinyarwanda 6
Igitabo cy’umunyeshuri
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali 2007, impapuro 128
FRW 3000


Ikinyarwanda 6
Igitabo cy’umwarimu
Kumva, kuvuga, gusoma, kwandika
Kigali, 2007, impapuro 182
FRW 5000



Bwiza bwa Mashira

IBBY Honour List 2008

Inyandiko nshya yakomowe ku mugani wa kera n’Ubwanditsi bwa Bakame Editions.
Uwashushanyije: Yves Masengo
Kigali 2007, impapuro 40, FRW 1500
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda

Bakiri abana, Bwiza na Gahindiro barakundanaga biyemeza ko nibamara gukura bazabana. Ariko bahuye n’ibigeragezo baratandukana. Bongeye guhuzwa na rwa rukundo rutigeze ruzima, baratunga baratunganirwa.



Mbaye uwande?

IBBY Honour List 2008

Umwanditsi: Yohani Damaseni Ndayambaje
Kigali 2007, impapuro 60, Ikinyarwanda, Igiciro FRW: 1’000
Imfashanyigisho.

Muri iki gitabo,umwanditsi aratwereka uburere bw’umwana mu Rwanda, akatubwira imihindagurikire y’uburere muri iki gihe, atwereka amavuko y’abana bazwi ku izina rya mayibobo. Yabahaye ijambo batubwira uko ubuzima barimo buteye ndetse n’ibyifuzo bafite ngo ejo bazabeho neza.


Urukundo mu cyaro

Umwanditsi: Sebasitiyani Rubayiza
Uwashushanyije: Seminega Feligisi
Kigali 2005, impapuro 69, FRW: 1000
Inkuru ndende mu kinyarwanda

Murorunkwere yari umukobwa w’akataraboneka. Abahungu benshi baramukundaga bifuza ko yababera umugore. Ababyeyi be bamuhitiramo umusore aramwanga, yishyingira ku mucuruzi w’umukire. Kuva ubwo, nta mahoro yagiriye muri urwo rugo kugeza umugabo we apfuye.



Guruka, kagoma, guruka!
Umugani wa Afurika

Umwanditsi: Christopher Grigorwsky
Uwasemuye: Valentin Utaruhijimana
Uwashushanyije: Niki Daly
Editions Bakame 2005, impapuro 32, FRW 3000
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda

Umunsi umwe, umworozi yagiye gushaka inyana ye yari yaraye izimiye mu mvura nyinshi arayibura. Ariko atahana agashwi ka Kagoma kari kavanywe mu cyari n’ umuyaga mwinshi karagwa. Yagashyize mu nkoko ngo ibeho nka zo. Inshuti ye imubwira ko Kagoma ari inyoni yo mu kirere itagomba kuba ku butaka kandi arabimwereka.



Tamari

Umwanditsi: Ignatius C. Musonza
Uwashushanyije: Kabalisa Tewojeni
Kigali, 2005, impapuro 32, FRW 1’500
Igitabo cy’amashusho mu rurimi rw’icyongereza

Tamarinda cyari ikirwa kiza. Kuri icyo kirwa habaga akana k’agakobwa kitwa Tamari. Kari keza ariko kakaba akanebwe bikabije. Nta murimo n’umwe wo mu rugo kafashaga nyina. Kiberaga mu ndabyo gakina n’utunyugunyugu n’inzuki. Umunsi umwe umucuraguzi aza kwiba ubwiza bwa Tamarinda, atwaramo atabizi ka Tamari kikiniraga mu ndabyo. Umwamikazi w’inzuki niwe wafashije Tamari kugaruka iwabo no kugarura ubwiza bwa Tamarinda. Abantu bose bo ku kirwa barishimye, ariko cyane cyane nyina. Tamari nawe yagarutse yarakize ubunebwe.



Ubutungutungu

Umwanditsi: Inyandiko yatanzwe na Imakulata Uwimana
Uwashushanyije: Masengo Yohani Ive
Kigali, 2004, impapuro 32, FRW 1’500
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda

Umwami yari afite umurima munini w’uburo. Butangiye kwera hatera ubunyoni butazwi burabwona. Umwami yohereza abagaragu be, ndetse n’abasaza kubaza ubwo bunyoni uko bwitwa n’uko bungana ngo abuvume. Babubaza ubunyoni bukabasubiza, ariko buri gihe bagera mu nzira bakabyibagirwa. Ibwami biba amayobera. Abana bane nibo baje kubwira umwami uko ubwo bunyoni bwitwa n’uko bungana. Aranezerwa, abagabira inka.



Ubucuti bw’imbeba n’inzovu

Bologna Ragazzi Award-Winner new horizons!

IBBY Honour List 2008


Umwanditsi n’uwashushanyije: John Kilaka
Uwahinduye mu kinyarwanda: Anyesi Gyr-Ukunda
Kigali, 2004, impapuro 32, FRW 2’500,
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda

Imbeba Ratsi niyo yonyine yari izi gucura umuriro mu ishyamba. Inyamaswa zazaga kurahura, nta n’imwe yawimaga. Muri zo inzovu yari inshuti magara n’umuturanyi wa Ratsi. Amapfa yarateye, Inzovu kubera ko yari ifite inzu ikomeye, yabikiye Ratsi imyaka ngo ibisambo bitazayiba. Yaje guhemuka Ratsi iyima imyaka yayo. Ratsi yicwa n’agahinda irahunga. Kuva ubwo inzovu ibura amahoro. Nyuma rero inzovu n’imbeba byaje kwiyunga, birongera birakundana.



Tambours pour la paix

Umwanditsi: Abana bo mu mashuri abanza
Uwashushanyije: Abana bo mu mashuri abanza
Kigali, 2003, impapuro 32, FRW 500
Imivugo yanditse mu rurimi rw’igifaransa

Imivugo y’amahoro, yahimbwe kandi ishushanywa n’abana b’abanyarwanda, abarundi, abanyekongo n’ababiligi bafite hagati y’imyaka 9 na 12. Abana baramagana byimazeyo intambara. Barahamagarira abanu bakuze bose kubaka igihugu cyuje amahoro.



Amazi n’ubuzima

Umwanditsi: Ngango Damiyani
Uwashushanyije: Feligisi Seminega
Impamuro 38, Ikinyarwanda, Igiciro FRW 500
Imfashanyigisho

Ngo kera amazi ntiyabagaho. Umunsi umwe Imana iha Gihanga agacuma ngo agakubite hasi. Abikoze havamo amazi aratemba. Ng’uko uko imigezi, inzuzi n’ibiyaga byadutse mu Rwanda. Mu by’ukuri amazi aturuka mu bicu bibyara imvura, niyo icengera mu butaka, hakaba ibizenga, bikazapfumura hakavuka amasoko. Ayo mazi agatunga abantu, amatungo n’ibihingwa. Muri aka gatabo harimo ubuhamya butwereka ko amazi meza atanga ubuzima, amabi agatera indwara.



Kageni

Umwanditsi: Gasake Agusitini
Uwashushanyije: Seminega Feligisi
Kigali, 2003, impapuro 36, FRW 1500
Igitabo cy’amashusho mu kinyarwanda

Kageni yari umwangavu, wasigaye arera barumuna be, aho ababyeyi babo bapfiriye. Yagiraga impuhwe nyinshi , abantu bose bakamukunda. Kubera yari afite impano yo kumva imvugo z’inyamaswa, Kageni yarokoye utwana tw’inyamaswa umukecuru Nyamugera yategaga ngo aturye abeho. Hanyuma avana Nyamugera mu bwigunge yabagamo mw’ishyamba, amugarura guturana n’abandi.



Ingagi Bitoveni n'umuryango wayo

Abanditsi/Auteurs: Eugène Rutagarama et Editions Bakame.
Amafoto/Photos: Jörg Hess.
Kigali, 1999, impapuro 32, FRW 500

Imfashanyigisho mu kinyarwanda



Igiti cyanjye

Umwanditsi/Auteur: Rédaction des Editions Bakame
Uwashushanyije/Illustrateur: Dominique Nkurunziza
Kigali, 2001, impapuro 32, FRW 500

Imfashanyigisho mu kinyarwanda



Bakame, der schlaue Hase und andere Geschichten aus Ruanda

Übersetzung von Bakame na Ruhinyura ins Deutsche. Zürich, SJW 1998

Traduction de Bakame na Ruhinyura en allemand, 28 p.



Akaro gahire

Umwanditsi/Auteur: Rédaction des Editions Bakame
Abashushanyije/Illustrateurs: Félix Seminega, Dominique Nkurunziza
Umugani w'abana bato, Kigali, 2000, 24 p.
Igiciro FRW 300



Le mil chanceux

Kigali, 2000, 28 p.
Traduction de Akaro gahire en français.
Igiciro/Prix FRW 300



Yifuje ubwiza

Umwanditsi/Auteur: Rédaction des Editions Bakame
Uwashushanyije/Illustrateur: Dominique Nkurunziza.
Imigani ibiri y'abana bose, Kigali, 2000, 32 p.
Igiciro FRW 300



Nkumbuye iwacu

Ubuhamya/Témoinages
Umwanditsi/Auteur: Bwakusanyijwe n’Editions Bakame
Uwashushanyije/Illustrateur : Dominique Nkurunziza
Kigali, 2001, 36 p.
Igiciro FRW 300



Boyiro, Ikimana gitanga urubyaro

Umwanditsi/Auteur: Etienne Carnas
Uwabihinduye mu kinyarwanda/Traducteur : Aluferedi Bugirimfura
Uwashushanyije/Illustrateur: Bipko na Feligisi Seminega
Umugani w’abana bato
Kigali 2002, 32p.
Igiciro FRW 300



Why snake has no legs

Author/Umwanditsi : Stephen Alumenda
Illustrators/Uwashushanyije: Abraham Nuru and Laurent Ndikumana
Kigali 2002, 32 p., english
Igiciro/Price FRW 300



Humura shenge

Umwanditsi/Auteur: Peripétue Mukahigiro.
Amafoto/Photos: Editions Bakame.
Kigali, 2000, impapuro 48, FRW 500
Inkuru ndende y’ingimbi n’abangavu mu kinyarwanda



Undutira abandi

Auteur/Umwanditsi: Pereptuwa Mukahigiro.
Amafoto/Photos: Anyesi Gyr.
Kigali 2002, impapuro 48, FRW 500
Inkuru ndende y’ingimbi n’abangavu mu kinyarwanda



Kanyana

Umwanditsi/Auteur: Rukundo Karoli Rwanga
Uwashushanyije/Illustrateur: Hermenegild Heuberger
Kigali 2002, impapuro 48, FRW 500

Inkuru ndende y’ingimbi n’abangavu mu kinyarwanda

To top