kinyarwanda       français       english

Editions Bakame yahize Abanyafurika mu kwandika ibitabo by’abana

Umwihariko

Bakame Editions muri make
Bakame Editions ni iyandikiro ry’ibitabo ryigenga kandi ridaharanira inyungu, rizwi mu kwandika ubuvanganzo bugenewe abana n’urubyiruko b’u Rwanda. Ibitabo byandikwa mu Kinyarwanda kandi bikagurishwa ku giciro giciriritse kugira ngo bigere ku bana benshi.
Mu rwego rwo kuteza imbere umuco wo gusoma, Bakame Editions ishishikaza ikanatera inkunga urubuga rwo gusoma mu mashuri abanza. Bakame Editions kandi ihugura abarimu b’ayo mashuri abanza ku byerekeye uburyo bwo guteza imbere umuco wo gusoma.

Intego za Bakame Editions
• Guhanga no guteza imbere ubuvanganzo bushingiye ku muco nyarwanda
• Guteza imbere ubuvanganzo gakondo mu nyandiko
• Guteza imbere umuco wo gusoma
• Gufasha abahanzi n’abashushanyi kumenyekanisha ibihangano byabo
• Kumenyana no gushyikirana n’andi mashyirahamwe afite intego nk’iza Bakame Editions

Ibyagezweho mu myaka itandukanye
1995 Ishingwa rya Bakame Editions
1996 Bakame Editions yasohoye bwa mbere ibitabo byayo 4
2001 Bakame Editions yahawe ishimwe ry’icyubahiro n’urubuga rw’ibishushanyo BIB Blatislava
2002 Bakame Editions yemewe n’Inama y’Abaminisitiri nk’ishyirahamwe ridaharanira inyungu, rifitiye Abanyarwanda akamaro
2005 Bakame Editions yubatse icyicaro cyayo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo
2005 Igitabo cya Bakame Editions “Ubucuti bw’imbeba n’inzovu” cyahawe igihembo cyitwa Bologna Ragazzi New Horizon
2006 U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 70 w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ibitabo by’Abana n’Urubyiruko IBBY
2008 Igihembo IBBY-Asahi

 

Umudali mushya w’ishimwe BOP wahawe Bakame Editions, Kigali, Rwanda

Ku itariki ya 25 kugeza kuri 28 Werurwe 2013, Ihuriro mpuzamahanga ngaruka mwaka ry’ibitabo by’abana n’urubyiruko i Bologna mu gihugu cy’Ubutaliyani, ryakoze isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.

Ni muri urwo rwego abarihagarariye bashyizeho ku ncuro ya mbere mu mateka yaryo igihembo cy’ishimwe cyiswe BOP- Bologna Prize for the Best Children’s Publishers of the year. Ni ukuvuga: Ishimwe rya Bologna rihabwa Iyandikiro ry’ibitabo by’abana n’urubyiruko ryashimwe muri uyu mwaka, ryahahwe umwe mu basohoye ibitabo by’abana n’urubyiruko washimwe kuri buri mugabane w’isi.

Ni muri iyo sabukuru y’imyaka 50 ku mugoroba wo ku wa 26 Werurwe 2013, iryo shimwe ryatangiwe mu nyubako yitwa Teatro comunale.

Ku mugabane w‘ Afurika, ishimwe BOP ry’uwasohoye ibitabo by’abana n’urubyiruko muri uyu mwaka wa 2013 ryegukanywe na Editions Bakame, Kigali, Rwanda.

Dushimye byimaze yo Iyandikiro ry’ibitabo Editions Bakame!

Nach oben