kinyarwanda       français       english

Abo dufatanije

International Board on Books for Young People IBBY.

Mu mwaka wa 2006, u Rwanda rwabaye igihugu cya mirongo irindwi cyemerewe kwinjira mu Rubuga Mpuzamahanga rw’Ibitabo by’Abato ari rwo bita ‘IBBY’ mu magambo ahinnye y’Icyongereza. ‘IBBY’ yatangiriye mu Busuwisi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose mu mwaka wa 1953. Ni umuryango udaharanira inyungu ushamikiye ku miryango mpuzamahanga ariyo UNESCO na UNICEF. IBBY igizwe n’abantu bo bo mu bihugu binyuranye byo ku isi  bashishikajwe no gushimisha abana no kubakangurira gukunda gusoma.
Intego za IBBY ni izi zikurikirana:

  • Kumenyekanisha iby’ahandi binyujijwe mu bitabo by’abana
  • Guha abana bose amahirwe yo kubona ibitabo byandikanywe ubuhanga bw’ubuvanganzo n’ubugeni
  • Gushishikariza abanditsi gusohora no gutanga ibitabo by’ubuvanganzo bw’abana byandikanywe ubuhanga cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
  • Guha abantu bitangira kwandika ibitabo by’abana n’urubyiruko ibikoresho bikenewe n’amahugurwa
  • Gushyigikira ubushakashatsi bujyanye n’ubuvanganzo bw’urubyiruko

Ibindi bisobanura murabisanga reba ku www.ibby.org

Inama Nakuru y’IBBY, Copenhagen, Denmark
Kuva ku itariki ya karindwi kugera ku ya cumi Nzeri 2008, i Copenhague ho muri Danemarque habereye inama  y’umuryango mpuzamahanga IBBY, ku ncuro ya mirongo itatu na rimwe. Yitabiriwe n’abantu 550 baturutse mu bihugu 72. Umwamikazi Margarete II wa Danemarque ni we wafunguye iyo nama idasanzwe atanga n’imidari ya zahabu ku mwanditsi w’ibitabo by’urubyiruko uturuka mu Busuwisi Bwana Jörg Schubiger n’umushushanyi w’ibitabo by’abana Bwana Roberto Innocenti uturuka mu Butaliyani. Igihe cy’ingenzi cy’iyo nama cyabaye itangwa ry’ibihembo bihanitse mu byerekeye gutoza abana n’urubyiruko umuco wo gusoma. Ibyo bihembo byahawe Iyandikiro ry’ibitabo Bakame Editions yo mu Rwanda na Umuryango Action Laos Jeunesse wo muri Laos. Bwabaye u bwambere ibitabo byanditswe na Bakame Editions bijya ku rutonde mpuzamahanga rw’ibitabo bya mbere byashimwe. Ukeneye amakuru arambuye reba kuri www.ibby.org.

Nach oben