kinyarwanda       français       english

Imishinga, amahugurwa

Amasomo y’ubwanditsi bw’umwuga ya Stanford
Mu mwaka wa 2005, iyandikiro ry’ibitabo rya Editions Bakame ryahawe igihembo cyiswe «Bologne Ragazzi Nouveaux horizons’ ribikesha igitabo ryari rimaze gusohora kitwa « Ubucuti bw’imbeba n’inzovu». Icyo gihembo cyatumye Agnès Gyr atumirwa i Kariforuniya kuva kuwa 12 kugeza kuwa 22 Nyakanga 2006 aho yakurikiye amwe mu masomo ubwanditsi bw’umwuga bwa Stanford bwatanze mu mwaka wa 2006 (Stanford Professional Publishing Course 2006). Stanford ni imwe muri za kaminuza zizwiho ubuhanga buhanitse muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ayo mahugurwa yarimo amasomo akurikira:
Gusohora ibitabo  nyuma y’umwaduko w’ikorana-buhanga, Ibikunze kwandikwaho ibitabo, kugira icyerekezo no kumenya gucunga iyandikiro ry’ibitabo, kumenya gutoranya/ guhitamo inyandiko, kumenya uburyo bwo gishyikirana, gushaka amasoko, kwigarurira isoko, kumenya uburyo bwo kugurisha, kumenya gukoresha uburyo bwerekana no kumenya guhitamo amashusho, kumenya guhanga ibitabo, kugira ibitekerezo biganisha ku ntego, ibihangano bishya n’ikorana-buhanga.
Aya masomo azagirira Editions Bakame akamaro mu gihe kizaza cyane cyane mu birebana no kwandika ibitabo mbonezamasomo byo mu mashuri.


The audio book
Igitabo nyumvo ni igitabo kigeza inkuru ku bantu badasoma ahubwo bumva. Urugero rw’igitabo nyumvo kimaze gusohoka ni Kageni.

Bibliothèque en route
Mu Rwanda, inzu z’amasomero mu mashuri ntizirakwirakwira. Ni muri urwo rwego umushinga w’isomero rigendanwa wavutse kugira ngo ugeze ibitabo ku banyeshuri bimenyereze gusoma.

Nach oben