

Amahugurwa, Baobab
Iyandikiro ry’ibitabo rya Editions Bakame rifatanyije na Baobab Children’s Book Fund ryateguye amahugurwa yabereye i Kigali. ku wa 17 Gashyantare kugeza ku wa 3 Werurwe 2006. Insanganyamatsiko yari: «isura y’umuco mu buvanganzo bw’abana n’urubyiruko – isura nshya y’ubuvanganzo no guteza imbere umuco wo gusoma».
Ayo mahugurwa yayobowe na Helene Schär afatanyije na Sonja Matheson bo muri Kinderbuchfonds Baobab de Bâle. Yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru Nderabarezi ry’i Kigali (KIE), abarezi bo mu mashuri abanza, abantu bakorana na Minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo n’iy’Uburezi ndetse n’abakozi ba Editions Bakame. Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubusuwisi ufasha mu Iterambere (Direction du Développement et de la Coopération DDC). Aya mahugurwa yabaye ingirakamaro!

Amahugurwa ya IBBY i Kigali
Kuva ku itariki ya 26 kugeze ku ya 30 Kamena 2006, i Kigali habereye amahugurwa yateguwe n’iyandikiro ry’ibitabo Bakame rifatanyije na Urubuga Mpuzamahanga ku Bitabo by’Abato, (International Board on Books for Young People IBBY). Ayo mahugurwa yatewe inkunga n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO). Reba ku rubuga www.ibby.org › woldwide › Rwanda
Insanganyamatsiko yari «Gukungahaza iterambere ry’umuco: kugeza ubuvanganzo bw’urubyiruko mu ishuri». Ayo mahugurwa yahuriwemo n’impuguke mu by’uburezi ziturutse mu bihugu by’Uburayi, mu bihugu bikikije u Rwanda aribyo Uburundi, Kenya, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ubugande ndetse n’izo mu Rwanda.
Muri rusange abafashe ijambo bagaragaje ikibazo cy’ibura ry’ibitabo byo gusoma mu mashuri n’ingaruka zaryo. Abarimu badafite ubushobozi buhagije, ikibazo cy’indimi kavukire n’indimi z’amahanga zemewe mu mashuri , ubushake buke bwa za leta mu birebana n’ibitabo.
Izi zikaba ari nazo ngingo zavuzweho cyane n’abari mu nama. Byaragaragaye kandi ko ubuvanganzo bw’abana bukiri bushya mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika bikirangwa n’ubuvanganzo nyemvugo.


Bimwe mu byavuzwe n’abitabiriye amahugurwa
Hafashwe umwanzuro ukurikira:
Ni muri iyo mahugurwa – nyungurana bitekerezo hatangijwe umushinga w’isomero rigendanwa ariryo «Bana dusome»